Writers Space Africa-Rwanda
Kinyarwanda Literary Work of the Week Poetry

Umutima Untoroka Igitereko | Parfait Nzeyimana

‘Umutima Untoroka Igitereko’ was voted by members of WSA-R community as Literary Work of the Week (September 2–September 8, 2024).

Amaso yanjye akikubona,
Ituze ryuzuye umutima wanjye,
Ibyishimo birandenga,
Mbura uko nifata shenge,
Biranga birandenga umutima untoroka igitereko.

Ubwiza bwawe ni umugezi utuje,
Ubonerana wuzuye izahabu nziza,
Uwo amaso yanjye adasiba kureba,
Uwigabije ibirindiro by’umutima wanjye,
Nuko uratera urisimbiza untoroka igitereko.

Iyo umwenyura turi kumwe,
Mbona ubuzima Imana yangeneye,
Nkagira ituze ryinshi muri njye,
Nyamara wankoraho neza,
Aho ntitira ntuje umutima ukanga ukantoroka igitereko.

Uri mwiza uhishe amabanga,
Ay’izuba riguteretera wahindukira rikarenga,
Ay’ukwezi kukwifuriza nyamara ntigushyikire,
Ayo wanteretse akisobanura,
Umutima ukanga ukantoroka igitereko

Ngukunde bingana iki?
Ko ari wowe zuba ryanjye ryo mu museso,
Ko ari wowe nizihira nkanezerwa ,
Ko ari wowe mwenyurira kurata,
Gitereko gishya cy’umutima wanjye.


Kurikira umwanditsi kuri Instagram

You May Also Like

Ode to the Shadow – Elvis Munyansanga

WSA-R

Intentions – Alice Ghislaine Musabe

WSA-R

Dear Vanessa | Patrick Nzabonimpa

WSA-R

Leave a Comment