Writers Space Africa-Rwanda
Kinyarwanda Literary Work of the Week Poetry

Inda ni Nk’Indi | Mizero Lami

‘Inda ni Nk’Indi’ was voted by members of WSA-R community as Literary Work of the Week (September 9–15, 2024).

Nyumva: uyu muvugo ugamije gusa kwerekana ko umuntu wese asonza, rero tudakwiye kugabura dushingiye ku butoni.

Inda ni nk’indi.
Iy’umutunzi ni nk’iy’umutindi,
Iy’umucuruzi ni nk’iy’umuhinzi,
Iy’umuvuzi ni nk’iy’umurwayi,
Iy’umwanzi ni nk’iy’umukunzi,
Iy’intwari ni nk’iy’ikigwari.

Inda ni nk’indi.
Ka gakecuru k’agacucu,
Karuye inombe mu mashōka,
Gahēra abuzukuru mu mfuruka,
Abandi kabita aba Rubanda,
Gapfuye kabura ugahamba.

Inda ni nk’indi.
Ka Gasaza k’i Busanza,
Kasobetse umukenke mu kwahwa,
Gashirira icyaka mu cyaha,
Kaguye kabura uûkavuna,
Kavunwa na nyarwege yako.

Inda ni nk’indi.
Ka gahungu ko mu bakungu,
Kajyanye n’undi mu bikingi,
Bakora nta wikoma akabugu,
Batashye karya ine kamuha umwe,
Bukeye bati: “igikingi kirasahuwe.”

Inda ni nk’indi.
Ka gakobwa k’i Babuloni,
Karahembwe karisharamisha,
Gashiriwe gashaka ugasukisha,
Umwaka ubura amezi atatu gusa,
Kava mu bukobwa kadakowe.

Inda ni nk’indi.
Wa mutunzi utuye mu bakene,
Byashyaga abana buzuye urugo rwe,
Akabyima ab’ahandi akabiha abe,
Babonye ko ibihiye ari ingume,
Basakiza imirima ye igihe ahuze.

Inda ni nk’indi.
Ba bageni b’i Burwi,
Baratetse barashigisha,
Bima abavumbyi baha abashyitsi,
Ni uko butashye batashye,
Bagira inyota babura amazi.

Indi ni nk’indi.
Twa twana tw’i Nyagasambu,
Twatojwe gukubira mu kwahwa,
Dukura tutagira uducyaha,
Dukuze dutangiye guhaha,
Ntitwarenza ibyo ku icigata.

Inda ni nk’indi ga!
Wa mukozi wabuze ubwenge,
Yahuye n’umurusha ubwenge,
Aho kumwumva amwubikira imbehe,
Abana barize araseka,
Ukuri kubyutse arahogora.

Inda ni nk’indi.


Kurikira umwanditsi kuri Instagram

You May Also Like

Africolour – Muctar Inkindi

WSA-R

A Poet’s Folly | Armella Saro & Olabell

WSA-R

Whispers of Fading Ink — OlaBell

WSA-R

Leave a Comment