Writers Space Africa-Rwanda
Kinyarwanda Literary Work of the Week Poetry

Ntunseke Ndishimye | Gwiza Ibanie

‘Ntunseke Ndishimye‘ was voted by members of WSA-R community as Literary Work of the Week (August 12–18, 2024).

Mu ruturuturu
Ntetse amazi,
Ahiye ntera ipasi
Nshoje noza ibyombo
Nibutse ubuhanuzi bw’itanura
Mperako ndapfukama niyambaza Rugira.

Dawe uri mu ijuru
Dawe uri mu ijuru
Agafu k’ubugari hafi aho
Nshoje kubusonga nigira guhaha
Nibutse nyiribyondo n’amataliki y’ukwezi
Mpamagara umukoresha wanjye nti “ndaje nukuri.”

Huti huti, bwacyeye
Nitera utuzi, noza amenyo
Negera ameza, amerwe antanga imbere
Utwenda ndikwiza, ntangira guhanagura inkweto
Nibutse ko umukunzi rukumbi unkunda uko ndi ari bundaze
Mbivamo byose nigira gusasa uburiri ngo atazarincishamo.

I saa sita mu kadomo
Inzara imbaga amara
Databuja nawe ambaza iyo ndi,
Amahitamo ambana umuba, umubano n’inda uraganza
Nibutse ko uyu mubiri ari urusengero rwa Data wa twese
niruka njya mu kazi ngo ntazabura byose nka ya ngata imena.

Kibuno mpa amaguru
Kibuno mpa amaguru
Igicamunsi kinsanga muri sentare
Kumvisha databuja uko umunsi wagenze biba ihurizo
Nibutse ko n’intungane bwira icumuye karindwi mpita mbeshya
Voka y’imbwa irahanuka nigira kwica isari na karumuna kayo

Ntunseke ndishimye
Ndahaze, ndahunyeza
Uburiri burampamagara
Umukunzi nawe sinzi iyo araye
Inyenyeri z’iwacu nduzi ari ibiziga
Ubanza nanasinze ariko ntunseke ndishimye.

Gwizai-ibanie__
Umwe wa buri umwe


Follow the writer on Instagram.

You May Also Like

Letter to a Lost Ourea | Gisele Ingabire

WSA-R

Death March | Armella Gladys Saro Ruganintwali

WSA-R

Big Girls in a Little City | Cynthia Shimwa

WSA-R

Leave a Comment