‘Umurengwe Usiga Inzara’ was voted by the WSA-R community members as the Literary Work of the Week (February 3–9, 2025) and was also honored with The Muse Medal for the best work of January 2025.


Yavuze ko ankunda arongowe ntiyantumira,
Ndinumira umutima ntiwongera gukumbura,
Amaso ntiyarira ariko imbere imivu iruzura,
Mbura umvura igikomere aho gukira kirabora,
Nkajya mpora ninagira ntagira uwo ntakira,
Narora undora anyikundira nkamurakarira,
Nshira ntyo nakwicara umutima ugahagarara,
Impagarara zikanyuzura kubaho bikanyobera,
Ndemera mera nk’ikimera cyabuze imvura,
Ubu maze gukomera dore ari kumpamagara,
Simucira urubanza umurengwe usiga inzara.
Ubuvandimwe Bwacu
Ni cyo gisigo cyacu