‘Ku Ncuti y’Ubuto’ was voted by members of WSA-R Community as Literary Work of the Week (January 20 – 26, 2025).

Mbese uraho nkumburwa baririmba
Uraho nyir’ingoyi ntahonokwa
Uraho rungano runganira ingabo
Gaseke gapfundikiriwe ubuto bwanjye
Cyo igira hino nkuvunye ihobe.
Ijoro ryakeye nakurose
Nkanguka ngira ngo uri hafi
Ntangira kwibuka ubuto bwacu
None nicuye ngira nti uraho!
Mbese amakuru ya Gatete na Muteteri?
Wenda wowe urabaheruka
Kuko njye zabyaye amahari
Nisanga hagati y’udukuta tune
Iroza ari wo mwambaro umbera.
Reka noye ayanjye nkubaze ayawe
Narumvise ngo watewe iteka
Ubu uri umutegeka mu bandi
Yewega budunyuri we!
Nako nyakubahwa minisitiri.
Mbese aho uribuka ubuto bwacu
Dukina saye duteka nkonori
Ndabyika iteka wabaga papa
Parufete nawe akaba mama
Dukaruhukira ku kibariko
Ariko genda buto uraryoha.
Cyo uzabandamukirize bose
Muti urungano rurabatashya
Uti kandi aho ari yahasanze abantu
Nayo iba indi nzira y’urungano.
Rugano sugira ujye mbere
Nta mbereka namba nkufitiye rwose
Urahirwe uhahe uronke
Mu mwanya muto ugira ugire uwo ugenera urungano
Ikiragano cyacu kizibukwe mu mateka.